MINECOFIN

MINISTRY OF FINANCE AND ECONOMIC PLANNING

REPUBLIC OF RWANDA

MENYA MINECOFIN
Minisitiri
Umunyamabaga wa leta ushinzwe ijyenamigambi
Umunyamabanga uhoraho
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu
Umugenzuzi Bwite Mukuru
Ishami rishinzwe ibikorwa rusange
Ishami rishinzwe Igenamigambi ry’Iterambere ry’igihugu & Ubushashatsi
Servisi zitangwa na MINECOFIN
Ishami rishinzwe Gutezambere Urwego rw’Imari
Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe (SPIU)
Ingengo y’Imari y’Igihugu
Umucungamari Mukuru

Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe (SPIU)

Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe ko muri MINECOFIN kashyizweho hashingiwe ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo  kw’ itariki 11 Gashyantare 2011 hagamijwe gushyirwaho  udushami dushinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe muri za Minisiteri zose, Ibigo bya Leta  hagamijwe intego   nyamukuru  yo gushyiraho   urwego ruhamye  ruzayobora  uburyo  bwo gutegura  no gushyira mu bikorwa  imishinga  igamije kwihutisha  ishyirwa mu bikorwa   ry’intego z’iterambere ziteganywa   muri gahunda z’ igenamigambi   z’inzego zitandukanye, Gahunda ya Leta y’imyaka 7, gahunda y’imbatura bukungu mw’iterambere ( EDPRS)  byose byashingiye ku Cyerekezo 2020 cy’u Rwanda.

 Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe ko muri MINECOFIN kashyiriweho gucunga imishinga iriho n’iteganijwe hamwe n’izabaho yagenwe mu gihe gahunda y’igenamigambi z’inzego ihuza ibyagezweho mu iterambere.    Gafatwa   kandi nk’uburyo bwo kwigira ku byagezweho byagaragaye mu gihe cyo gushyira mu bikorwa no gufunga imishinga. Inyungu ziboneka mu ishyirwaho ry’Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe harimo ibikurikira (i) kugera ku bukungu burambuye no kugabanya amafaranga agenda ku bikorwa; (ii) guhuza ibikorwa no gushyiraho imikoranire inoze ;(iii) Kunoza no gutunganya ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igenzurwa binyuze mu isuzuma no kugenzura bitunganye; (iv)   kurushaho kunoza uburyo bwo kugumana abakozi hagamijwe kugabanya kugenda kw’abakozi no kongera  icyizere  ikigo gifitiwe ; (v)  kongera  ubumenyi n’ubunararibonye  hamwe n’imikorere myiza  mu micungire y’imishinga.

Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe ko muri MINECOFIN gashinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga yose yateganijwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi niko kakira imishinga yose iri mu byiciro bitandukanye byo gucungwa (itangizwa, itegurwa, ishyirwa mu bikorwa, ikurikiranwa no kugenzura kugeza ifunzwe);

Agashami gashinzwe Imucungire y’Imishinga Ihurijwe hamwe gahuza ibikorwa y’Imishinga iriho itandukanye ikurikira:

(i)                  Imishinga iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye (harimo Umushinga Uhuza ibikorwa by’Imfashanyo, Umushinga ushinzwe ingengo y’imari yo gukemura ibibazo bijyanye n’uburinganire(GRBP), Umushinga ushinzwe uburinganire bw’Iterambere ry’Umutegarugori wo mu cyaro, (GELD), Umushinga ushinzwe Kubaka Urwego rw’Imari Ihuriweho mu Rwanda (BIFSIR), n’Umushinga ushinzwe Gushimangira Gahunda y’Igenamigambi rya Leta y’ u Rwanda rishingiye ku bifatika, Ubusesenguzi, Kugenzura no Gukurikira ibikorwa)

(ii)                Gahunda y’Imicungire y’imari ya Leta (harimo Ikigega cy’ivugurura ry’ Imicungire y’imari ya Leta n’Umushinga utera inkunga Iterambere ry’inzego – umushinga ushinzwe guteza imbere abakozi utera inkunga gahunda y’ishoramari rya Leta cyane cyane mu bijyanye n’ubusesenguzi bw’ubukungu n’imari).

 

(iii)               Ikigega cy’Iterambere giterwa inkunga n’ umuryango w’ibihugu by’uburayi- Gahunda ya NAO- ireba imicungire yose y’Inkunga itangwa n’ umuryango w’ibihugu by’uburayi ku Iterambere ushizwe ibi bikurikira:

-         Gushimangira ubushobozi bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu gutegura, gucunga, guhuza ibikorwa no kugenzura ikoreshwa n’amafaranga atangwa n’Ikigega cy’Iterambere giterwa inkunga n’ umuryango w’ibihugu by’uburayi   atangwa   binyuze mu gushyigikira ngengo y’imari ya Leta n’ingengo y’imari ishyigikira inzego;

-         Gutunganya imikorere inoze y’imishinga iterwa inkunga n’Ikigega cy’Iterambere giterwa inkunga n’ umuryango w’ibihugu by’uburayi   binyuze mu nzego za Minisiteri mu Rwanda.

Inyandiko bifitanye isano 

Abo turibo

Igenamigambi

Ingengo y’imari no Kwishyurana

Amategeko n’Amabwiriza

Itangazamakuru

©  2017  Ministry of Finance and Economic Planning.