MINECOFIN

MINISTRY OF FINANCE AND ECONOMIC PLANNING

REPUBLIC OF RWANDA

Uburyo bw’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Amakuru yerekeye Imari

 

Intego:

 

Gushyira mu bikorwa Uburyo bugezweho bw’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Amakuru yerekeye Imari.

 

Ibyingenzi byitezwe:

 

-          Gushyiraho, guteza imbere no gushyira mu bikorwa imikorere ya IFMIS mu bigo bya Leta;

-          Kureba ko ishyirwa mu bikorwa ry’ Uburyo bugezweho bw’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Amakuru yerekeye Imari bigira uruhare mu kugera ku ngamba z’intego za MINECOFIN hagamijwe kuvugurura imicungire y’imari ya Leta;

-          Guhuza gahunda y’uburyo bw’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Amakuru yerekeye Imari n’ubundi buryo harimo uburyo bw’imicungire y’imyenda ya Leta, uburyo bwo guhuza abakozi n’uburyo bwerekeye amakuru ku mihemberwe y’abakozi, uburyo bwerekeye amakuru y’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’uburyo bujyanye n’amakuru ku ma banki ku rwego rw’igihugu.

-          Gufasha inzego zishinzwe gucunga ingengo y’imari gukora raporo no gukora raporo z’ibarurishamari zihujwe hakoreshejwe   uburyo bw’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Amakuru yerekeye Imari (IFMIS).

-          Kureba ko ibibazo n’imyanzuro bigejejwe aho bigomba ku gihe kandi ko   uburyo bufasha ibijyanye na (IFMIS) bukora neza;

-          Kureba ko uburyo bwa IFMIS bukora kandi bukurikije ibisabwa byose bijyanye n’imiterere y’imbere no hanze harimo ibisabwa n’amategeko n’ibijyanye n’imikorere myiza ikoreshwa z’Urwego.

-          Gushyiraho, guteza imbere no gushyira mu bikorwa uburyo bworoshye mu gukoresha uburyo bw’ibaruramibare ku bigo bishamikiye kuri Leta, nk’imirenge, amashuli, ibitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima;   

-          Kugeza kuri Minisiteri y’Imari n’ibindi bigo bya Leta uburyo by ’imicungire y’imari mu gufata ibyemezo, kugenzura imari, gusesengura, gukurikirana no gutanga raporo.

Abo turibo

Igenamigambi

Ingengo y’imari no Kwishyurana

Amategeko n’Amabwiriza

Itangazamakuru

©  2020  Ministry of Finance and Economic Planning.