Umugenzuzi Bwite Mukuru
Ibiro by’ Umugenzuzi Bwite Mukuru
Inshingano zabyo
Ibiro by’ Umugenzuzi Bwite Mukuru bifasha Minisiteri, Uturere, n’Ibigo gufata ibyemezo bikwiye, imikoreshereze y’umutungo mu buryo bukwiye kandi budasesagura no kuzuza inshingano ziteganywa n’amategeko n’izo kwita ku mutungo.
Intego y’ingenzu:
Gufasha Minisiteri, Uturere, n’Ibigo gukoresha umutungowa wa Leta mu buryo bukwiye kandi budasesagura no kubikorera ubushashatsi, isuzuma no gutanga ibyifuzo ku bijyanye n’ibikorwa n’uburyo buvuguruye.
Inshingano zihariye:
Mu kugera ku nshingano n’intego y’ingenzi braze haruguru, Ibiro by’ Umugenzuzi Bwite Mukuru bizagera ku bintu bikurikira:
ü Gushyiraho uburyo buhamye kandi bunoze ku birebana n’imikorere y ‘igenzura bwite mu bigo bya Leta;
ü Kureba ko abagenzuzi bwite bafite ubushobozi;
ü Gutanga umurongo ngenderwaho no kugenzura Abagenzuzi Bwite mu gihugu cyose muri Minisiteri, Uturere, n’Ibigo;
ü Gutangiza ingamba zikumira n’izihana mu gutunganya ubwiza bw’Imicungire y’Imari ya Leta;
ü Gukora isuzuma, ubusesenguzi no gusuzuma ibikorwa mu bigo bitandukanye bya Leta hagamijwe kureba ko amafaranga ya Leta akoreshwa mu buryo buboneye kandi bukwiye;
Inshingano z’Ishami ry’Ugenzuzi Bwite
Kugira ngo izo nshingano zigerweho, Ishami ry’Ugenzuzi Bwite rizakora imirimo ikurikira:
ü Kugenzura no guhuza ibikorwa by’umurimo w’Ugenzura Bwite mu bigo bya Leta byose;
ü Gshyiraho no gutangaza amategeko agenga ubugenzuzi bwite, guhuza ibipimo bigenderwaho, politiki, imirongo ngenderwaho, uburyo bukoreshwa mu bugenzuzi n’ibindi;
ü Kuyobora uburyo byo gukora igenamigambi ku bikorwa by ’ubugenzuzi binyuze muri Leta;
ü Gutegura uburyo bukwiye buhoraho bwo kongerera ubushobozi abagenzuzi bwite;
ü Gutanga ubuziranenge no gutanga raporo ihurijwe hamwe y’umwaka kuri raporo y’ubugenzuzi bwite;
ü Gukora ubugenzuzi bwite mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta harimo minisiteri, amasade n’ibindi;
ü Gukora ubugenzuzi bwite mu nzego z’ibanze za Leta harimo Uturere n’izindi serivisi zikorera ku rwego rw’uturere nk’amashuli, ibitaro by’uturere n’amagereza;
ü Gukora imirimo y’iperereza ryihariye mu rwego rwa Leta urwo ari rwo rwose;
Inchamake y’intego y’ubugenzuzi bwite:
Inchamake y’Intego y’ubugenzuzi bwite igaragaza inshingano za komite z’ubugenzuzi muri Leta nk’uko bivugwa mu ngingo ya 3 y’amabwiriza ya Minisitiri Nº 004/09/10/Min yo kuwa 01/10/2009 ashyiraho za komite z’ubugenzuzi mu bigo bya Leta, inzego z’ibanze za Leta n’ibigo Leta ifitemo imigabane hamwe n’inyandiko isobanura imikorere ya komite y’abagenzuzi yo muri Nyakanga 2011.
Inyandiko bifitanye isano
1. Gahunda y’igenamigambi ya Biro by ‘ubugenzuzi bwite (2013-2018)
Bitanga umurongo ngenderwaho ku murimo w’ubugenzuzi bwite muri Leta no guteza imbere uburenganzira ku bumenyi, uburenganzira ku mikoranire mu itangwa rya raporo, uburenganzira ku bikoresho n’ikoranabuhanga, uburenganzira ku buryo n’imiterere y’imicungire mu kuwugaragaza ubwawo hagamijwe gutanga serivisi yo ku rwego rwo hejuru.
Inyandiko bifitanye isano
1. Inyandiko zikurikizwa mu igenzura bwite muri Leta:
Iyi Inyandiko ikurikizwa mu igenzura bwite igaragaza ibikurikizwa byubahirizwa n’abagenzuzi bwite ba Leta mu gutanga serivisi z’ubugenzuzi bwite muri Minisiteri, Uturere n’Ibigo. Ibikurikizwa byashyizweho ku ngano yagenwe hagendewe ku bipimo mpuzamahanga birebana n’imikorere y’umwuga w’ubugenzuzi bwite byashizweho n’Ikigo cy’Abagenzuzi Bwite.
Ukeneye ibisobanuro birambuye, kanda aha.
|