Intego mu nshamake
Agashami gashinzwe inkunga zituruka hanze kashyizweho mu 2005, ni ahantu h’ingenzi inkunga zituruka hanze zinjirira. Agashami gashinzwe inkunga zituruka hanze gatanga uburyo buhurijwe hamwe bugahuza n’abafatanyabikorwa mu iterambere kandi gatanga umurongo ngenderwaho kandi kagaragaza uburyo abatera nkunga mu iterambere bashobora guhuza inkunza zabo n’ibyo Leta ikeneye.
Inshingano z’ingenzi.
Inshingano z’ingenzi z’Agashami gashinzwe inkunga zituruka hanze n’izi zikurikira:
- Gukusanya inkunga zituruka hanze zitangwa n’abatera nkunga basanzwe n’abafatanyabikorwa badasanzwe hagamijwe kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu mu ngengo y’imari ya Leta. Uku gutera inkunga kugizwe n’ibi bikurikira:
(1) Inkunga zigenewe iterambere risanzwe (impano & n’amasezerano y’inguzanyo)
(2) Inguzanyo z’ubucuruzi zigamije gutera inkungu ibikenewe gukorwa na Leta (Impapuro za gacaciro z’umwenda wa Leta)
- Gukusanya amafaranga ashyigikira urwego rw’ababikorera aturuka mu bigo mpuzamahanga by’imari
- Guhuza ibikorwa by’Abafatanyabikorwa mu iterambere binyuze mu biganiro bitandukanye.
Indi mirongo yakwifashishwa:
Development Assistance Data Base (DAD)
Dv partners
FINAL STRATEGY REPORT-PHILANTHROPY
|