Politiki y’u Rwanda ku mfashanyo
Politiki y’imfashanyo yemejwe n’inama y’abaminisitiri ku wa 26 Nyakanga 2006.
Politiki y’imfashanyo igaragaza neza ibyo Leta izakora kugira ngo imfashanyo irusheho kugira akamaro kandi imfashanyo ikoreshwe mu buryo bugaragara ko ifite impinduka zifatika ku iterambere ry’ubukungu no kugabanya ubukene mu Rwanda. Politiki ihamagarira abatera nkunga b’u Rwanda kureba ko batanga inkunga ziri mu murongo w’ibyo igihugu gikeneye, bagakuraho amananiza kandi abaturage bakagira ibikorwa by ’iterambere ibyabo.
Inkunga isanzwe y’iterambere(ODA) ry’u Rwanda
Incamake ku nkunga isanzwe y’iterambere(ODA) ry’u Rwanda
Kuva 1994, Inkunga isanzwe y’iterambere(ODA) ry’u Rwanda yagize uruhare kandi ikomeje kugira uruhare mu gushyigikira iterambere no kurwanya ubukene.
Imiterere y’inkunga isanzwe y’iterambere(ODA) yariyongereye mu buryo bufatika kuva icyo gihe ivuye mu buryo bugaragara k’ubutabazi bwakozwe by’umwihariko n’imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) iganisha ku cyagaragaye nk’iterambere rishingiye ahanini ku nkunga isanzwe y’iterambere(ODA) itangwa binyuze muri Leta y’u Rwanda. Uyu munsi, Inkunga isanzwe y’iterambere(ODA) mu Rwanda yunganira amikoro y’imbere mu gihugu mu gushyigikira ibyo igihugu gikeneye nk’uko bivugwa muri gahunda y’imbatura bukungu mu iterambere(EDPRDS).
Gahunda yo Gusuzuma Umusaruro w’Abaterankunga(DPAF)
Gahunda yo Gusuzuma Umusaruro w’Abaterankunga(DPAF) igize igice cy’uburyo bw’isuzuma bwumvikanyweho bwashyizweho hagamijwe kubazwa ibyakozwe ku mpande zombi ku rwego rw’igihugu bwashyizweho hagendewe ku masezerano mpuzamahanga n’amasezerano yo ku rwego wr’igihugu ku bijyanye imiterere y’inkunga igenewe iterambere ry’u Rwanda. Gahunda yo Gusuzuma Umusaruro w’Abaterankunga(DPAF) isuzuma umusaruro w’abaterankunga magirirane n’abaterankunga mpuzamahanga ugereranijwe n’ibipimo byagenwe ku bijyanye n’imiterere n’ubwinshi bw’inkunga y’iterambere ry’u Rwanda.
Uburyo bwa mbere ku bijyanye na Gahunda yo Gusuzuma Umusaruro w’Abafatanyabikorwa bikorwa n’itsinda rihuza ibikorwa by ’abaterankunga mu iterambere (DPCG), ryemeza ko Gahunda yo Gusuzuma Umusaruro w’Abaterankunga(DPAF) bugamije guhuriza hamwe abaterankunga bose n’inkunga zose . |